Gahugu gato

Fiche technique

Format : Broché
Nb de pages : 191 pages
Poids : 250 g
Dimensions : 14cm X 21cm
Date de parution :
ISBN : 978-2-8290-0579-4
EAN : 9782829005794

Gahugu gato

de

chez Ed. d'en bas

Collection(s) : Moyo

Paru le | Broché 191 pages

18.00 Disponible - Expédié sous 6 jours ouvrés
Ajouter au panier

umusemuzi Olivier Bahizi Uwineza


Quatrième de couverture

Gabi ni umwana nk'abandi. We niko yibona ku myaka icumi. We n'umuryango we batuye i Bujumbura, aho ni ahagana mu 1992. Muri gice cy'umugi wa Bujumbura batuyemo, Gabi na bagenzi be bo mu kigero kimwe baciye ibintu, si inkubaganyi gusa ahubwo babihinduye akazi. Imyembe y'abaturanyi barayigabije, mu mpeshyi bakazerera Bujumbura yose bashaka aho bidumbaguza, abaturanyi n'ababyeyi barumiwe. Nyamara nta rundi rugomo abo bana bafite usibye ubukubaganyi bwa cyana, no kubura indi mikoro nyuma y'ishuri. Gabi yumva nta bundi buzima yifuza usibye kuguma mw'itetero na bagenzi be no kubana n'umuryango we. Gusa ibintu biza guhinduka, ishyano rikagwa, intambara n'urugomo bikigabiza akarere k'ibiyaga bigari. Intambara y'amoko yo mu Burundi, Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda mu 1994, ibyo byose byaje kugira ingaruka kuri rwa rungano rwa Gabi. Baje guhinduka, bamwe muri bo bajya mu bwicanyi n'urugomo n'ubwo bari bakiri abana. Gabi agerageza guhunga ayo macakubiri, akayahungira mu bitabo asoma, ariko se ko urwango rwari rwahawe icyicaro uyu mwana azaruhungira he. Ese azarokoka, ese nawe azijandika nka bamwe bo mu rungano rwe ? Inkuru ya Gabi itujyana mu buto bwa benshi bisanze mu bibazo akarere k'ibiyaga bigari kanyuzemo, kugera n'uyu munsi bakaba bacyibaza ibyababayeho. Gabi yarinze agera ku myaka mirongo itatu atarabona uwamusobanurira impamvu abantu banga abandi, impamvu ubwana bwe abakuru babutobanze.

Biographie

Gaël Faye yavukiye i Burundi, aza kwimukira mu Bufaransa ubwo yari afite ¡myaka 13. Yatangiye kwandika indirimo akiri muto, mu nganzo ya hip-hop. Mu 2013 yasohoye album yitwa « Pili Pili », ikurikirwa n'igitabo cye cya mbere yise « Petit Pays » mu 2016. Iki gitabo cyegukanye igihembo cya « Prix Concourt des Lycéens » mu Bufaransa mu 2016.

Du même auteur : Gaël Faye