Paru le 15/05/2012 | Broché 72 pages
Gasharu
Muri we yahoraga ahigira kuzihimura inabi se yamugiriye kuva ari umwana muto, kugeza n'ubwo amutesha ishuri yishimiye, akamuhatira kwigira ubupadiri ; n'ibiri amambu, babyimaga ababitsindiye kandi banabikunda, ahubwo bakabitsiindiira ku gahato abo bahuriye ku bushabitsi (bizinesi).
Umwanditsi arongera kwifuza muri iyi nkuru ko uburere bwakwinjiza abana mu byo bashobora kwibonera ubwabo aho kubakingakinga no kubadudira urugambo rubapfukirana rukababuza kwimenyereza kugendera mu kuri.
Munezero Gasimba F. Saveri ni umwarimu w'ubuvanganzo mu mashuri makuru kuva mu 1995 ; amaze gutsinda inshuro eshatu irushanwa mpuzamahanga ry'ubwanditsi ritegurwa na OIF buri myaka ibiri. Mu bwanditsi bwe, aharanira buri gihe ko ubuvanganzo bwafasha abantu kurushaho kumenyana no kwidagadura mu bwubahane.